Arsene Wenger wahoze atoza Arsenal yemeje ko amaze kwanga akazi kenshi k’amakipe yo mu Bwongereza.

Uyu musaza w’imyaka 69 akomoka mu gihugu cy’ubufaransa, yamaranye na arsenal imyaka 22 yose ari umutoza wayo aza kuyihesha ibikombe bitatu bya shampiona y’ubwongereza harimo n’icya Golden Trophy yatwaye muri 2004 adatsinzwe umukino n’umwe.

Kuri we atangaza ko igihango afitanye na arsenal kitatuma ajya gutoza indi kipe mu gihugu cy’ubwongereza. Avuga ko ari umu arsenal kandi bimuri mu maraso bityo byamugora kwemera akazi ko gutoza mu bwongereza cyane cyane mu makipe atandatu yaho ya mbere. Arsene wenger yavuye muri arsenal mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2017/18 ndetse kuva ubwo ntanakandi kazi k’ubutoza arongera gukora.

Yavuze ko nubwo amaze amezi arega 17 ntakazi afite Atari uko yakabuze ahubwo ko hari amakipe menshi yamuhaye akazi yo mu myanya 6 ya mbere mu bwongereza akayangira bitewe n’icyo we yita igihango afitanye na arsenal yahoze atoza. Mu magambo ye yagize ati:
ndi umu arsenal cyane ariko nanone nkaba n’umunyamwuga sinahagarika akazi” “nafashe umwanzuro wo kuva mu gihugu cy’ubwongereza kubera ko niyumva muri arsenal cyane nari mfite amahirwe menshi yo gukomeza gukorera mu bwongereza ariko narabyanze”. “sinshaka kubabwira ayo makipe yanshatse ayariyo kubera hari abantu bakora muri ayo makipe naba mbangamiye”
wenger wamaranye na arsenal imyaka 22 kuri ubu ari gukora nk’umusesenguzi kuri television ya beIN SPORTS, uyu musaza yatsindiye ibikombe bitatu bya shampiona y’ubwongereza premier league ndetse n’ibikombe birindwi bya FA Cups, uyu kandi mu mwaka wa 2003-2004 niwe wayoboye ikipe yiswe “invincibles” yarangije shampiona idatsinzwe umukino numwe icyo gihe yahawe igikombe cya ‘zahabu’ ikaba ari nayo kipe yonyine igifite muri premier league.

Uyu kandi yafashije arsenal kurangiza mu myanya ine ya mbere mu gihe cy’imyaka 20 yikurikiranya ariko mu myaka ibiri ye ya nyuma byaramunaniye arangiza ku mwanya wa 5 nuwa 6. Arsene wenger azajya yibukirwa kuba ariwe wagize uruhare rwo kubaka stade nshya ya arsenal (emirates) akayivana aho bakiniraga kera (highburry).

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*