Amazirantoki akomeje kugaragara mu muhanda wa Kimironko yatumye bamwe banenga igihembo cy’isuku bahawe

Kuwa 03 Kanama 2019, umujyi wa Kigali ufatanyije na police nibwo bahembye Umurenge wa kimironko bikavugwa ko ariwo wari wahize iyindi yose yo mu mujyi wa Kigali, mu kugira isuku iri ku rwego rwo hejuru ndetse n’umutekano.

Ni igihembo cyatanzwe ubwo hasozwaga ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwari bumaze amezi atandatu aho wasangaga muri buri murenge mu mujyi wa Kigali barakajije isuku aho wajugunyaga n’agapapuro ka bombo mu muhanda ukaba wabizira. bose rero bivugwa ko bari bagambiriye kuzegukana icyo gihembo cy’imodoka, byaje kurangira rero ari kimironko yegukanye icyo gihembo.

Umuhanda ayo mazirantoki yagaragayeho, nabashinzwe isuku yo mumuhanda babyirengagije

Abantu benshi bongeye gushyira akabazo ku gutsindira icyo gihembo ubwo ku muhanda uri muri uwo murenge ahazwi nko kwa Rwahama hagaragaye amazirantoki ndetse akahatinda igihe kinini kugeza ubwo abanyura muri uwo muhanda babyinubiye ku buryo bukabije. Bamwe mu baganiriye na Pamakionews.com bagaragaje ko itangwa ry’ibihembo ntacyo riba rimaze mu gihe isuku ikorwa mu gihe bari gupiganira ibihembo gusa nyamara ibihembo byamara gutangwa buri wese agasigara ari ntibindeba.

Umwe mu bahakorera yavuze ko biteye isoni cyane

Abashinzwe isuku yo kuri uwo muhanda nabo wabonaga ko ntacyo bigeze bashaka gukora kuri uwo mwanda wabangamiye benshi mu bahanyuraga ndetse ukaba washobora no gutera indwara zituruka ku mwanda.

Aha rero abantu benshi bakomeje kwibaza bati ese abafata umuntu ujugunye agapapuro gato cyane cyangwa utaye agafuniko k’ikaramu bakamubwira ko ari kubangamira isuku ubu noneho bagiye he.
Kugeza ubu ntibiradushobokera ko hari umuyobozi twavugana ariko mu gihe twavugana nawe amakuru mashya turaza kuyongeraho.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*