Amakuru y’isoko ry’abakinnyi ari kuvugwa cyane ku mugabane w’uburayi.

Ikipe ya Juventus yo mu butaliyani iri gushaka ku buryo bukomeye umuzamu w’ikipe ya Manchester united David de Gea ikaba yifuza kumugura mukwezi kwa mbere ubwo isoko rizaba ryongeye kufungura, ni muri urwo rwego ikipe ya Manchester united yatangiye no gushaka uzamusimbura.

Ikipe ya Manchester united kandi iri kugirana ibiganiro n’uwahoze ari umuzamu wayo Edwin van der Saar kugira ngo agaruke muriyo kipe kuyobora urwego rw’umupira w’amaguru muri Manchester united.
Ikinyamakuru Marca cyo muri espanye cyavuze ko hari itsinda ry’abakinnyi ba Barcelona bakusanyije amafaranga yo kugura umukinnyi Neymar Jr kugira ngo agaruke muri Barcelona icyakora icyo kinyamakuru ntikigeze gitangaza amazina yabo bakinnyi.

Ikipe ya Manchester city yugarijwe n’imvune cyane kuri ubu iri guteganya miliyoni 24 ku mukinnyi w’inyuma Milan Skriniar ukinira inter de milan ndetse na Slovakia, uyu ukaba ari umwe mu myanzuro y’umutoza Guardiola yo gukemura ikibazo cy’imvune.

Umukinnyi w’inyuma Virgil van Dijk w’imyaka 28, yemeye kongera amasezerano yo gukomeza gukinira ikipe ye ndetse akaba yasinye indi myaka itandatu akinira iyi kipe.
Real madrid yo muri espanye kugeza nanubu iracyafite gahunda yo kugura umukinnyi w’imyaka 20 Kylian Mbappe ukinira PSG ndetse ikaba ibiteganya mu mwaka utaha ubwo isoko rizaba ryongeye gufungura mukwezi kwa karindwi.

Edin Dzeko ukinira AS Roma yatangaje ko afite amatsiko menshi yo gukinana n’umukinnyi mushya Henrikh Mkhitaryan wavuye muri arsenal ariko akaba yaraje ku ntizanyo.

Umukinnyi ukiri muto Eddie Nketiah w’imyaka 22 usanzwe ukinira arsenal agiye gutizwa mu ikipe ya Leeds united kugira ngo abashe kuzamura urwego rwe ku buryo mu mwaka utaha ashobora kugaruka agakina mu ikipe ya mbere ya arsenal.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*