Abashinjwa gukorana na RNC bashimiye leta y’u Rwanda ko itigeze ibahohotera.

Kuri uyu wa mbere urukiko rwo mu Rwanda mumujyi wa Kigali rwemeje ko abagabo bagera kuri 25 bashinjwa gukorana n’impuzamashyaka ya P5 ari nayo ibarizwamo RNC ya Kayumba Nyamwasa bafungwa byagateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe bagitegereje kuburana.

Ufatwa nk’uwari ubayoboye ariwe major Mudathiru Habib ashima ubutegetsi bw’u Rwanda ko bwabafashe neza ntibubakorere iyicarubozo. Aba bagabo kandi bose bemereye urukiko ko ibyo bashinjwa babyemera ko bakoranaga n’umutwe wa RNC. Umucamanza yemeje ko imwe mu mpamvu ituma bakomeza gufungwa ari ukubera ko ibyaha baregwa ari ibintu bikomeye bityo ko badashobora kuburana bari hanze.

Yemeje ko kandi ibyo baregwa babicyekwaho kubera ko nabo ubwabo babyiyemereye. Abagera kuri 24 bose bemeza ko Habib Mudathiru ariwe wabahaga amabwiriza kandi ko burigihe ariyo bagenderagaho. Uyu Mudathiru akaba yarahoze mu ngabo z’u Rwanda ndetse akaza gusezererwa afite ipeti rya Major.

Aba bemeje ko Major Mudathiru ariwe wari ushinzwe imyitozo ya gisirikare muri P5 ndetse ashinzwe no gushaka abarwanyi bashya. Aba baregwa bemeza ko uyu mutwe bawisanzemo bitewe nuko ku itangiriro bari bajyanywe bizezwa guhabwa akazi nyamara bagerayo bagasanga siko bimeze, bakomeza bavuga ko impamvu batahise basezera ari ukubera ko babwirwaga ko nibagenda bahita bicwa.

Major Mudathiru we yivugira ko ashimira uburyo afunzwemo kuko avuga ko atigeze akorerwa iyicarubozo nkuko bigenda ahandi iyo ufashwe uri kuruhande rw’umwanzi, akomeza avuga ko adatewe ubwoba no guhanwa ndetse atanabyanze kubera ibyaha azahanirwa abyemera kandi yabikoze.

Aba bagabo baregwa ibyaha birimo: kwinjira mumutwe wa gisirikare utemewe, kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga bagamije guteza intambara mu gihugu (Rwanda), kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Aba baregwa abenshi ni abanyarwanda ariko harimo nabarundi ndetse n’abanya Uganda. Abarundi barimo bo bavuga ko bisabira ubuhungiro mu Rwanda ndetse bagasaba kutazasubizwa I Burundi kubera ko baramutse boherejweyo bagirirwa nabi kuburyo bukomeye. Aba kandi bavuga ko kayumba Nyamwasa amategeko yose y’ibyo gukora ariwe wayatangaga.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*