Abantu umunani bahoze mu nzego za leta bamaze gutabwa muri yombi.

Ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bwatangaje ko bwataye muri yombi abantu umunani bahoze mu nzego z’ubuyobozi bw’ibigo bishamikiye kuri leta bakurikiranyweho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa leta.

Bamwe muri abo batawe muri yombi harimo nka Gasana Jerome wahoze ayobora ikigo cy’ubumenyingiro WDA ndetse nuwari ushinzwe imari n’ubutegetsi muriki kigo. Muriryo tangazo kandi RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa twitter ryagiraga riti: “RIB yafahe abantu umunani bakekwaho gukoresha no kunyereza umutungo wa leta. Abo barimo uwari umuyobozi mukuru, uwari ushinzwe imishinga, umuyobozi w’ubutegetsi n’imari ndetse n’uwari umuyobozi ushinzwe abakozi mu kigo cya WDA, harimo kandi umuyobozi ushinzwe ishoramari n’ushinzwe abakozi muri RSSB”.

si abo gusa kuko hariimo umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi ndetse n’ushinzwe ibikoresho muri WASAC”. RIB kandi ikomeza ivuga ko iperereza rikomereje mu bindi bigo bya leta ahanini byagiye bivugwaho kunyereza umutungo cyangwa kuwukoresha nabo muri raporo y’umugenzuzi mukuru wa leta. Ibi bikaba biri gukorwa mu rwego rwo gukurikirana ababigizemo uruhare ndetse no kugaruza umutungo wanyerejwe binyuze mu mategeko.

RIB yafashe abantu umunani(08) bakekwaho gukoresha nabi/ kunyereza umutungo wa Leta.
Abo ni uwari Umuyobozi mukuru, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’imali n’umukozi ushinzwe abakozi muri WDA; Umuyobozi ushinzwe ishoramali n’ushinzwe abakozi muri RSSB…

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) September 21, 2019

Ibi rero bikaba bije nyuma yaho hasohokeye raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yerekana neza uburyo ibigo bimwe na bimwe bya leta bikoresha nabi umutungo undi ukanyerezwa, perezida Paul Kagame ubwe yitangarije ko umutu unyereza umutungo wa leta akwiye kubiryozwa uburyo bwose kuko aba ari umutungo w’abaturage batishoboye aba ashyize mu mufuka we.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*