Abantu 60 bapfuye mu gihe abarenga 70 bakomeretse bikomeye mu mpanuka y’ikamyo.

Imibare itangazwa na police ya Tanzania iravuga ko abantu 60 aribo bamaze kwitaba imana mu gihe abarenga 70 bakomeretse mu mpanuka ikomeye yabaye ku ikamyo yari itwaye peteroli maze ikaza guturika bityo abari aho bose bakagerwaho n’ingaruka ziryo turika.

Iyi mpanuka ikaba yabereye ahitwa Msamvu mu gace ka Itigi mu ntara ya Morogoro iherereye rwa gati muri Tanzania, amafoto yaramutse acicikana ku mbuga za internet zitandukanye agaragaza neza imibiri y’abantu bapfuye bahiye ku buryo bukomeye bandagaye aho iyo mpanuka yabereye.

Ntabwo haratangazwa imibare ntakuka y’abitabye imana kugeza ubu ariko amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Tanzania nuko avuga ko police yo muri icyo gihugu ivuga ko abantu 60 bamaze kwitaba Imana ariko iyo mibare ikaba ishobora kwiyongera bitewe n’umubare munini cyane w’abakomeretse ku buryo bukabije. Ikindi kandi nuko hari n’imirambo ishobora kuba itaraboneka bakiri gushakisha.

Iyi mpanuka ikaba yabereye ahitwa Msamvu mu gace ka Itigi mu ntara ya Morogoro iherereye rwa gati muri Tanzania

Impamvu nyakuri yateye iyo mpanuka ntiramenyekana ariko nanone police yo ivuga ko abantu benshi bapfuye kubera ko bari baje kwivomera kuri peteroli ubwo iyo kamyo yahirimaga maze ikaza guturika bamaze kuyegera cyane. Wilbroad Mtafungwa uvugira police I Morogoro avuga ko bakomeje gusaka mu ngo zitandukanye kugira ngo bamenye ababashije kwiba peteroli ndetse agakomeza asaba n’ababashije kuyiba ko bayisohora munzu mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guterwa nayo.

Morogoro ni inzira y’ibikamyo bikomeye byiganjemo ibitwara peteroli yaba mu gihugu imbere ndetse no hanaze y’igihugu nko muri Malawi na Zambia ndetse no mu Burundi hakaba hari inzira za bugufi zigera muribyo bihugu byombi. Kugeza ubu nyiriyo kamyo ntaramenyekana ndetse ntiharamenyekana niba yerekezaga mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.

Amakuru yisumbuye aracyari gushakishwa turagenda tuyongeraho…

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*