Abandi bantu 25 mu rukiko bashinje Uganda n’u Burundi gufasha imitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu I Kigali abantu bagera kuri 25 baregwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba ivuga ko irwanya leta y’u Rwanda bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare aho kuri ubu baregwa ibyaha bigera kuri bine.

Ubwo aba basomerwaga imyirondoro yabo mu rukiko rwa gisirikare bavuze ko harimo abantu baturuka mu bihugu bitandukanye ariko abenshi bakaba ari abanyarwanda. Uretse kandi aba banyarwanda byatangajwe ko harimo abarundi ndetse n’abagande, mu banyarwanda barimo higanjemo abakomoka mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje yavuze ko aba bantu ari bamwe mu bafatiwe mu ntara ya kivu y’epfo muri repubulika ya demokarasi ya congo mu mirwano iheruka kuhabera. Icyakora kugeza ubu inzego z’ubutegetsi mu Rwanda ntacyo ziratangaza ku izanwa ry’aba bantu mu gihugu. Aba bose baregwa ibyaha bine birimo “kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi, umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu, ndetse n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi”.

Kugeza ubu bivugwa ko abaregwa bose bari kuburana nta bwunganizi ndetse uyu munsi bakaba baburanye ifungwa n’ifungurwa ryabo nkuko amategeko abiteganya. Aba kandi bemeje ko mu bikorwa byabo by’intambara bya buri munsi bafashwaga n’ibihugu byo mu karere nka Uganda n’u Burundi. Aba bombi baregwa kuba mu mutwe witwara gisirikare urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa RNC ariko ukaba ukorera mu mahanga.

Ubwo basubizaga urukiko ku cyaha cyo kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga bigamije gushoza intambara mu gihugu aba bavuze ko igihugu cya Uganda cyabafashije kugera ku mupaka w’u Burundi baciye muri Tanzania, ndetse ko nyuma yaho ubutegetsi bw’u Burundi bwabacumbikiye ndetse bukabaha imbunda n’amasasu maze nyuma bukabajyana ku mupaka wa congo. Imibare mu bya politiki hagati ya Uganda, Burundi ndetse n’u Rwanda imaze igihe itifashe neza ndetse byose bigakururwa n’iki kibazo cy’imitwe y’inyeshyamba irwana u Rwanda.

Uganda yo yari yarahakanye ko ifasha uyu mutwe ariko nyamara uko iminsi ishira hakagaragara amakuru yemeza ko Uganda iri muri ibyo bikorwa. Na mbere yuko aba bafatwa habanje gufatwa abandi bari baturutse muri FDLR nabo baje kwemeza ko Uganda ariyo ihuza ibikorwa byose bigamije kurwanya u Rwanda ikorana niyo mitwe y’inyeshyamba.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*