Abakuru b’ibihugu batatu barimo na Paul Kagame banze kujya muri afurika y’epfo.

Biravugwa ko abakuru b’ibihugu bya afurika batatu barimo na perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame banze kwitabira inama yiga ku bukungu ku rwego rwa afurika (world economic forum/Africa).

Nkuko tubikesha ikinyamakuru the African exponent cyatangaje ko abo perezida batatu barimo perezida wa DRCongo bwana Felix Tchisekedi, perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse na perezida wa Malawi bwana Peter Mutharika bose bakaba banze kujya muriyo nama yari iteganyijwe gutangira uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 04 nzeli mu mujyi wa capetown muri afrika y’epfo byose babitewe n’urugomo ruri gukorerwa abanyamahanga baba cyangwa se bakorera muri afurika y’epfo.

Aba bakaba ngo batangaje ko urugomo ruri gukorwa n’abaturage ba afurika y’epfo barukorera abanyamahanga cyane abanya Nigeria, iyi nama biteganyijwe ko izamara iminsi itatu ikaba izaba yiga kuburyo ubukungu bw’isi bwazamuka ariko bukazamura abaturage b’ingeri zose ntawusigaye inyuma. Amakuru aturuka mu gihugu cya Zambia aravuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia ryahagaritse umukino wa gicuti ikipe y’igihugu yabo yariifitanye na afurika y’epfo ku mpamvu z’urwo rugomo.

Kugeza ubu hari abatangiye gukangurira ibihugu bitandukanye bya afurika gutangira gukumira ibicuruzwa biturutse muri afurika y’epfo nkimwe mu ngingo yo kwamagana ibikorwa bibi biri gukorerwa abanyamahanga muricyo gihugu. Uru rugomo rwatangiye mucyumweru gishize ubwo humvikanaga amakuru y’ibihuha y’umuntu wari wapfuye byavugwaga ko yishwe n’abanyanigeria. Byahise bizamura urugomo niko gutangira kwibasira abanya Nigeria cyane ndetse bamwe baricwa abandi basahurwa ibyabo.

Nyuma y’ibyo kandi biravugwa ko no muri Nigeria batangiye kwihimura ku banyafurika y’epfo aho ibikorwa by’ubucuruzi bimwe na bimwe byatangiye kwibasirwa ku buryo bukomeye. Abahanzi bakomeye bo muri Nigeria barimo Burna Boy yamaze gutangaza ko atazongera gukandagira muri afurika ndetse na Tiwa Savage yahise atangaza ko ahagaritse igitaramo yari afite muri afurika y’epfo.

Tiwa savage

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*