Abakundanye bongeye guhura nyuma y’imyaka 75 batabonana.

Uwahoze ari umusirikare wa amerika mu ntambara y’isi yatunguye benshi ubwo yongeraga guhura n’umukunzi we ukomoka mu bufaransa nyuma yuko batandukanyijwe n’intambara y’isi bakimara guhura bwa mbere.

KT Robbins kuri ubu ufite imyaka 97, yahuye na Jeanine Pierson mu mwaka wa 1944 icyo gihe Jeannine yari afite imyaka 18, bahuye ubwo robbins yasabaga nyine wa Jeanine ko yareka umukobwa we akamufasha ubwo robbins n’abasirikare bagenzi be bari bacumbitse aho bitegura kujya kurwana.

Muri uko kumufasha rero Robbins wari ufite imyaka 24 yisanze yagiye mu rukundo na Jeannine mu buryo bukomeye.

Nyamara nubwo bombi bari bamaze gukundana ntibyakomeje kuko Robbins yahise yoherezwa kurwana mu burasirazuba bw’isi maze batandukana ubwo.

Jeanine yavuze ko yasigaye ategereje Robbins cyane ndetse yihata no kwiga icyongereza ku buryo bukomeye yizeye neza ko Robbins azagaruka kumureba.

Gusa intambara y’isi irangiye siko byagenze kuko Robbins byabaye ngombwa yisubirira iwabo. Ariko Robbins nawe ntiyigeze yibagirwa Jeannine dore ko yanagumanye ifoto ye muriyo myaka yose igera kuri 75.

Robbins aganira na televiziyo France2 yagize ati: “naramubwiye nti ahari nshobora kuzagaruka kukureba ndetse nkanakujyana’ ariko siko byaje kugenda”.

Naho Jeannine mu kiganiro cye yagize ati: “kuva icyo gihe naragukunze ndetse ntiwigeze uva mu mutima wanjye”.

Yakomeje agira ati: “akimara kugenda bari mu modoka naricaye ndarira cyane, narimfite agahinda kenshi. nifuzaga ko nyuma y’intambara yazagaruka kundeba ariko ntibyigeze biba, kuko ntiyagarutse muri amerika”.

Yaba Robbins ndetse na Jeanine buri wese nyuma yaje gushaka nyuma yuko intambara irangiye icyakora ku bw’amahirwe macye abafasha babo bose barapfuye. Aba bose rero baje kongera kubonana nyuma y’imyaka 75, bahuye ubwo Robbins yari yagiye mu gihugu cy’ubufaransa kwibuka umunsi hakozweho igitero cyahagaritse intambara y’isi.

Kugira ngo aba bahure byagizwemo uruhare n’abanyamakuru nyuma yaho Robbins yaberetse ifoto ndetse akabasaba kuzamushakira uwo muntu. Bakoze uko bashoboye rero baramuhiga kugeza bamubonye.

Aba bombi bakimara guhura basomanye karahava. Mu minota micye ariko byabaye ngombwa ko Robbins ahita ajya kwitabira ibirori yari yagiyemo gusa amusezeranya ko agiye gushaka umwanya bagahura mu minsi iri imbere. Ubwo yarari kumusezera yavuze ati: “Jeannine, ndagukunda mukobwa mwiza”.

1 Comment

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*