Abakinnyi 2 ba Arsenal bakuwe ku rutonde rugomba guhura na Newcastle kubera iperereza bari gukorwaho

Abakinnyi babiri ba arsenal barimo Sead Kolasinac na Mesut Ozil, bakuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba arsenal bazahura na Newcastle mu mukino ufungura shampiona hagati yayo makipe yombi.

Bivugwa ko aba bakinnyi bashobora kuba bakuwe kuri liste kubera ibi bibazo by’umutekano. Aba bakinnyi uko ari babiri mu byumweru bibiri bishize batewe n’agatsiko k’amabandi yashakaga kwiba amamodoka yabo bikaba byarabereye mu murwa mukuru wa Londres.

Ikipe yabo ya Arsenal, yatangaje ko yagejeje icyo kibazo kuri police ndetse nanubu ikaba ikiri gufata mu mugongo abo bakinnyi ndetse n’imiryango yabo. Ubuyobozi bwa arsenal buti: “umutekano w’abakinnyi n’imiryango yabo nibyo by’ibanze mbere ya byose”. Twafashe uyu mwanzuro nyuma yo kuganira naba bakinnyi ndetse n’ababahagarariye, gusa twibaza ko mu minsi ya vuba aba bakinnyi bazaba bagarutse mu ikipe ntakabuza.

Police y’ubwongereza ivuga ko igikomeje iperereza kuricyo kirego. Mu itangazo ryasohowe na Police rivuga bakiri kuganira na arsenal kandi ko bazakora amaperereza yimbitse kubyabaye byose.
Nyuma yibyo rero shampiona yubwongereza yo igomba gukomeza nyuma yaho Liverpool iyitangije itsinda Norwich ibitego 4-1. Byatsinzwe na Divock Origi, Virgil van dijk, Mohamed Salah na Grant Hanley kuruhande rwa Liverpool bakaba batsindaga iyi Norwich yagarutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka.

Mu mikino iri bukomeze uyu munsi guhera saa saba ikipe ya westham united igomba kwakira Manchester city ifite iki gikombe, kuri iki cyumweru ikipe ya Newcastle igomba kwakira Arsenal mu gihe hari umukino ukomeye cyane ndetse utegerejwe na benshi ni uwuzahuza Manchester united izakira Chelsea kuri stade ya Old Trafford ku isaha ya 17:30.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*