Abahanga bemeza ko agakoko gatera SIDA katurutse i Kinshasa muri Dr Congo.

Nkuko byashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’abashakashatsi bemeza ko agakoko gatera sida gakomoka I Kinshasa muri repubulika ya demokarasi ya congo ikaba yaradutse ahagana mu mwaka wa 1920.

Itsinda ry’abashakashatsi ryemeza ko ukwiyongera gukabije kw’abantu, ubusambanyi ndetse n’inzira za gari ya moshi ari bimwe mu byatumye agakoko gatera sida gakwirakwira ku isi mu buryo bwihuse. Imiterere y’ako gakoko mu myaka ya 1920 niyo yatumye abahanga bahaguruka bakaza I Kinshasa gukora ubushakashatsi bwimbitse nkuko byasohotse mu cyegeranyo.

Bemeza ko uburyo abantu bagiye biyongera kuburyo bwihuse, ubusambanyi ku rwego rwo hejuru ndetse n’ikoreshwa ry’inshinge zidasukuye mu mavuriro atandukanye byatumye agakoko ka sida gakwirakwira mu bantu. Muriyo myaka kandi kuba hari iyubakwa ry’imihanda ya za gari ya moshi ryakorwaga n’ababiligi ngo nabyo byoroheje urujya n’uruza rw’abantu bityo bituma n’ibikorwa byo kwanduzanya byiyongera.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga baturuka muri kaminuza ya oxford na Leuven buvuga ko agakoko gatera sida katangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 1980 ndetse kugeza ubu abarenga kuri miliyoni 75 ku isi hose bakaba baramaze kwandura iyo ndwara. Inkomoko y’iyi ndwara yagiye itavugwaho rumwe ku gihugu yaba yaraturutsemo ariko benshi bagahuriza ku kuba yarakomotse kuri uyu mugabane wa afrika.

Bivugwa ko agakoko kitwa VIH ari nako kavamo Sida kakomotse ku nyamaswa iri mu bwoko bw’inkende zitwa chimpanzee bikekwa ko ako gakoko kageze mu bantu igihe bari barimo guhiga mu mashyamba maze hakabaho gukomereka, amaraso y’abantu agahura nayiyo nyamaswa. Ako gakoko kagiye gahindura isura bitewe n’imyaka ndetse naho kabarizwa.

Kuri ubu hamaze gukorwa ubushakashatsi bunyuranye bugamije gutahura umuti w’iyo ndwara ariko nanubu nturaboneka, icyakora hari imiti itandukanye ihabwa abamaze kwandura ako gakoko kugira ngo ubukana bugabanuke.

Ku rundi ruhande ariko hari abatemeranya n’abavuga ko sida yakomotse ku nkende ahubwo bakemeza neza ko yakorewe mu nzu z’ubushakashatsi. Aba bavuga ko kugeza ubu no kuba umuti utaraboneka atari uko wabuze ahubwo inganda zicuruza imiti igabaya ubukana arizo zanze gushyira hanze uyu muti kugira ngo bakomeze bacuruze iyigabanya ubukana.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*