Abahanga batangaje ko igihe kigeze ngo Afurika ihitemo hagati ya Amerika n’Ubushinwa

Ni ubusesenguzi bwaje nyuma yahoo ikigo google cy’abanyamerika gihagarikiye uruganda rwa Huawei gukoresha sisiteme ya android ya google isanzwe ifasha telephone gukora. Ibi bisobanuye ko niba nta gihindutse abantubakoresha telephone za Huawei bazageraho bakaba batakibashije gukoresha telephone zabo kandi bikaba bizwi ko inganda z’abashinwa nyinshi zirimo na Huawei zifite isoko rinini cyane ku mugabane wa afurika.

Abasesenguzi babwiye abanyamakuru ba BBC ko guhagarikira Huawei gukoresha porogaramu (software) ya android kuri bifatwa nk’intangiriro y’intambara y’ubutita mu gisata cy’ikoranabuhanga hagati y’ubushinwa na amerika bakemeza ko mu minsi igiye kuza bishobora kuzatuma abanyafurika basabwa kugira amahitamo hagati y’ikoranabuhanga rya amerika ndetse niry’ubushinwa.

Ikirango cya telefoni n’ibindi bikoresho bya elegitoroniki bya Huawei
Telefoni zo mu bwoko bwa Huawei ntizizongera gukorana na Google ariyo Android

Nkuko bitangazwa n’umunyamategeko w’uruganda rwa Huawei, Song liuping mu kiganiro n’abanyamakuru ko guhagarikwa k’uruganda rwa Huawei muri Amerika ari igikorwa kibi cyane kitigeze kibaho mu mateka y’isi kandi bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku bakiliya babarirwa muri za miliyari ku isi yose.

Tugarutse kuri afurika imibare igaragaza ko abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga rya murandasi (internet) baba bakoresha telephone zigezweho izi twita smartphones. Nyamara uyu murongp ukoreshwa n’izi telephone umubare munini wayo wubatswe n’ubushinwa ahanini binyuze mu ruganda rwa Huawei.

Nkuko byatangajwe n’umwe mu bakora mu kigo cyo muri afurika y’epfo gishinzwe kwiga ku bushinwa na afurika witwa Eric Olander yagize ati: “Huawei kuri yubatse ibikorwaremezo byinshi cyane by’ikoranabuhanga biri kuri uyu mugabane wa afurika” yakomeje agira ati: “rero amerika niramuka ikomye mu nkokora uru ruganda rwa Huawei ingaruka zikomeye ziri imbere zizahaza urwego rw’ikoranabuhanga ku mugabane wa afurika kandi rwari rutangiye gutera imbere, kandi rukaba rushingiwe ku kukigo cya Huawei kuri ubu kidacana uwaka na leta ya amerika”.

By’umwihariko perezida wa amerika akomeje urugamba rukomeye rwo gukangurira ibihugu by’inshuti na amerika guhagarika umubano na Huawei, impamvu Donald Trump atanga zo guhagarika Huawei mu gihugu ngo nuko Huawei yatangije ikoranabuhanga rya 5G hakaba hari impungenge yuko ubushinwa bwazajya bukoresha iryo koranabuhanga mugutata amerika ndetse n’ibindi bihugu bityo agakomeza yemeza ko ibyo bibangamiye umutekano wa amerika. Huawei yo yakomeje guhakana ibyo birego ivuga ko ari ikigo kigenga kidashobora gukorera leta y’ubushinwa.

Ubu bukangurambaga bwo kwamagana Huawei rero bamwe babubona nk’ubushobora kuzaca internet mo kabiri aho hashobora kuzaba hari iyiyobowe n’ubushinwa ndetse n’iyiyobowe na amerika. Icyakora izindi mpuguke zikomeza zivuga ko mu gihe ibyo yaramuka bibaye Africa idakwiye kugira uruhande na rumwe ibogamiraho. Bakomeje bavuga ko Africa atari urugamba rwayo ahubwo igomba kureba ibiyifiye akamaro ikaba aribyo ikurikira.

Madam Hariett Kariuki impuguke mu mubano wa afurika n’ubushinwa yakanguriye abayobozi b’ibihugu bya afurika gusobanurira abaturage babo ikibazo uko kimeze ndetse n’ibihugu bya afurika bikunga ubumwe bigaharanira inyungu z’abaguzi babo nkuko bimeze ku mugabane w’uburayi.

Yanavuze kandi ko igihe kigeze afurika igakora ikoranabuhanga ryayo aho guhora igurishwa ikoranabuhanga ryakozwe n’abandi ibi byafasha kwivana mu bukoloni bw’ikoranabuhanga bukomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Ibirego bishinja Huawei byatangiye na mbere amerika itarabyivangamo ubwo mu ntangiriro za 2018 ikinyamakuru le monde cyavuze ko ubushinwa bwiba amabanga ya za mudasobwa zo mumuryango wa afurika binyujijwe mu muyoboro wubatswe na Huawei ibyo birego byaje kwamaganwa na afurika yunze ubumwe ndetse na leta y’ubushinwa.

Huawei isanzwe ifite ibikorwa byinshi ku mugabane wa afurika aho uretse imirongo myinshi internet iri ku mugabane iza ari niya kane mu kugurisha telephone zigezweho muri afurika iza nyuma ya Transsion holdings (nayo y’abashinwa) ikora telephone za Tecno, Infinix na Itel ndetse na Samsung yo muri koreya y’epfo.
Ubu bwoko bwose bw’ama telephone bukaba bukoresha porogaramu ya android ya google. Uretse ibyo kandi kuri Huawei yamaze gutsindira isoko ryo kubaka umurongo mugari mushya wa internet wa 5G ku mugabane wa afrika.

Ese ibikorwa bya Huawei muri Africa bihagaze bite?
Huawei yatangiye gukorera ku mugabane wa afurika mu mwaka wa 1998 mu gihugu cya kenya, kuri ubu ikorera mu bihugu 40 bya afurika, ikaba yarubatse 50% by’umuyoboro wose wa 4G ukoreshwa ku mugabane.

Yakoze ibikorwa byinshi byo kugeza ikoranabuhanga rigezweho mu mishinga y’imjyi igezweho muri afurika ndetse inakora ibikorwa byinshi by’ubushakashatsi. Kuri ubu niya kane muri afurika mu kugurisha smartphone nyinshi.
Umuhanga iginio gagliardone yatangaje ko kuba Huawei ifite isoko rinini muri afurika aribyo byatumye ihitamo gukoresha android kugira ngo abo bakiliya bayo bahaze ibyifuzo byabo.

Yakomeje avuga kugeza ubu atari ikintu cyoroshye ko Huawei yakoresha umurongo wa internet ukoreshwa mu bushinwa we yita ko ufunganye, yagize ati nk’ubu byasaba ko abantu bazajya bakoresha Baidu aho gukoresha google ndetse na twitter bakayisimbuza Sina weibo.

Ariko nanone yatangaje ko nka wechat ishobora gusimbura imbuga nkoranyambaga muri afurika gusa nanone yemeje ko afurika idakwiye kugira na hamwe ibogamira ahubwo yo igaharara yemye mu rwego rwo gushak inyungu zayo. Ariko madam fazlin fransman we yavuze ko atariko abibona ko ahubwo afrika yamaze guhitamo uruhande rwayo kandi ko urwo ruhande ari ubushinwa biturutse ku kuba iterambere mu ikoranabuhanga afurika ifite ubu ryatewe inkunga n’ishoramari ry’ubushinwa bityo ko bisa n’ibidashoboka kwikura ku bushinwa.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*