Abafana b’umupira w’amaguru ku isi bakomeje kwinubira VAR nyuma yo kuyishinja gutanga ibitego bitari byo

Kugeza ubu abafana batandukanye cyane cyane abo ku mugabane w’uburayi bari kwijujutira ikoranabuhanga rya video assistant referee benshi bamenyereye nka VAR. Uku kutavuga rumwe kongeye kugaruka nyuma yaho kuri uyu mugoroba ikipe ya Real Madrid yahawe igitego hifashishijwe VAR nyamara bigaragarira buri wese ko Sergio Ramos yari yaraririye, icyo gitego cyanatumye Real Madrid ibasha kubona inota rimwe ku kibuga cyayo nyuma yaho yari yabanje gutsindwa ibitego 2-0.

Nyuma y’iki gitego abantu benshi bahise bemeza ko UEEFA iri kugerageza gufasha Real Madrid ibinyujije muri VAR. Sergio Ramos yatsinze igitego cy’umutwe ndetse ahita ajya kukishimira ariko umusifuzi wo hagati abanza guhagarika umukino ngo abaze niba hatabayemo kurarira niko kujya kuvugana n’abakoresha VAR, nubwo byarangiye igitego cyemewe muburyo bwasize benshi mu rujijo.

Abenshi bakurikiye amashusho ku ma televiziyo bahise babona ko uwo mukinnyi yari yaraririye kuburyo bugaragarira buri wese, ndetse bose bavuga icyo gitego kitari gikwiye kwemerwa na gato.

Ibyo rero nibyo abafana benshi bahereyeho bavuga ko UEFA iri gushaka gufasha Real Madrid, ngo yongere itware champions league kubera ko yo ku giti cyayo itabyishoboza bitewe n’imikinire iciriritse yayo. Abafana kuri ubu bari gushinja UEFA kuba yaramunzwe na ruswa bitewe nuko ibogamira ku makipe kuburyo bugaragara.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*