Abafana ba Arsenal bemeza ko Jose Mourinho ariwe mutoza washobora ikipe yabo itari kwitwara neza.

Uyu mugabo wagiye utoza amakipe akomeye nka real madrid na Chelsea abafana bemeje ko ariwe wazahura ikipe yabo ya arsenal mu gihe baba bagize amahirwe umutoza Unai Emery akayisohokamo.

Unai Emery ubusanzwe nawe ni umutoza w’ibikombe bitewe nibyo yagiye akora mu makipe yanyuzemo nka PSG na sevilla, iyi ninayo mpamvu yari yahaye umwanya ngo abashe gusimbura arsenal wenger wari umaze imyaka irenga 20 muri arsenal. Gusa kuva uyu yagera muri arsenal ntiyigeze abasha kwigaragaza ngo abashe gutwara ibikombe nkuko yari abyitezweho ari nayo mpamvu abafana ba arsenal batangiye kumwinuba rugikubita.

Kugura abakinnyi batari kurwego rwifuzwa ndetse no kunanirwa guhangana n’amakipe akomeye yo mu bwongereza ngo ayatsinde ni bimwe mubyo aba bafana baheraho bavuga ko uyu adakwiye kongera gutoza arsenal nyuma y’uyu mwaka w’imikino, ibi rero bihita Bizana n’amakuru atangaje avuga ko ikipe ya arsenal ishobora guhita isinyisha umutoza jose mourinho mu mpera z’uyu mwaka wa 2019/2020.

Uyu ufatwa nk’umwe mu batoza bakomeye ku isi ndetse akaba n’umwe mu barwanira intsinzi burigihe ahanini bitewe n’ibikombe bikomeye cyane yatwaye amaze amezi menshi atari mukazi nyuma yo kwirukanwa muri man united ubwo yari amaze kuyihesha igikombe cya Europa league ndetse akanayigarura mu myanya ine ya mbere. Mourinho yari ari ku kibuga cya arsenal kuri emirates stadium kuwa kane ubwo arsenal yatsindaga ikipe y’iwabo muri Portugal ibitego 3-2 mu mikino ya Europa league.

Ibi rero byakuruye impaka nyinshi ndetse bamwe batangira gutekereza niba uyu yaba agiye guhabwa akazi mu ikipe ya arsenal. Abantu benshi rero bavuga ko mourinho aramutse ahawe akazi muri arsenal byaba ari ibintu byiza cyane kuko bo bemeza ko Emery ntakintu yigeze ahindura muri arsenal wenger yari afite.

Aba bavuga ko niba arsenal ari ikipe ishaka kongera gutwara ibikombe hakenewe umuntu ushobora kuza agakora impinduka guhera ku mikinire y’ikipe kugeza ku mibereho isanzwe.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*