Abacuruza ibiyobyabwenge barashe polisi urufaya ihita irekura uwo yari yafashe.

Kuwa kane tariki ya 17 ukwakira 2019 mumujyi wa Culiacan muri Mexique habaye imirwano ikomeye hagati y’abapolisi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge biturutse ku ifatwa ry’umwe mu bahungu b’umugabo ufungiye icyaha nk’icyo witwa Joaquin Guzman “el chapo”.

Ubwo police yari imaze gufata uyu witwa Ovidio Guzman Lopez imirwano karundura yahise itangira ndetse imara amasaha menshi ndetse yangiza byinshi muri uyu mujyi. Nkuko byagaragaye ku mashusho yanyuze kuri television y’igihugu yagaragazaga abagabo bafite imbunda bari kurasana na police nta gihunga, imodoka ziri gushya ndetse n’imirambo yuzuye mu muhanda.

Abategetsi muri uyu mujyi bemeje ko police yemeye kurekura uyu mugabo wari wafashwe kugira ngo imirwano ikunde ihagarare, minisitiri w’umutekano muricyo gihugu bwana Alfonso Durazo yavuze ko police yahisemo gusubira inyuma ngo ikize ubuzima nyuma yaho irashwe bikomeye aho yarifungiye Guzman. Yahise rero inarekura uyu mugabo kugira ngo ako gace kose kagarukemo agahenge.

Nyuma y’ibi perezida wa Mexique bwana Manuel Lopez yahise atumiza inama y’igitaraganya yo kuganira kuriki kibazo. Uyu muyobozi yanashyizeho itsinda ryihariye ry’ingabo ryo kurwanya abacuruzi b’ibiyobyabwenge. Ubwo El Chapo ubyara uyu musore yarakibarizwa muri uyu murimo yari ayoboye itsinda ryitwaga Sinaloa Cartel rikaba ryarafatwaga nk’irya mbere ryacuruzaga ibiyobyabwenge muri amerika, nanubu niho afungiye akurikiranyweho icyo cyaha.

Nubwo El Chapo afunze, ubucuruzi bwe ntibwigeze buhagarara na rimwe igice kinini cyabwo bivugwa ko gihagarariwe n’uyu muhungu we Ovidio Guzman w’imyaka 29 akaba arinawe wari wafashwe akaza kurekurwa ku mbaraga z’umuriro w’isasu. Akimara gutabwa muri yombi itsinda rinini ry’abakorana nawe bahise bagaba igitero simusiga kuri police ndetse baranamutahana. Uyu kandi nawe uretse kuba ahigwa na leta ya Mexique ari no kurutonde rw’abahigwa na amerika bamushinja kuba ayoboye abantu bacuruza ibiyobyabwenge muri amerika.

Iyi mirwano yabereye muri uyu mujyi wa Culiacan yahitanye ubuzima bwa benshi ndetse hari n’amafoto yerekanye abapolisi benshi bakomeretse, uretse aba kandi ubutegetsi bwemeje ko mu gihe iyo mirwano yabaga abagororwa benshi bahise batoroka muri gereza, ari nabwo abashinzwe umutekano bahisemo kurekura Ovidio mu rwego rwo kugarura umutekano mu gace.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*